Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Amagara yacu ni bwo bukungu
Iyo yaducitse tubura byose.
Iyo yacubanganyeho gatoya,
Ntacyo utoranya mu byo utunze,
Ngo kibe cyakumara agahinda.
Kiguhuzeho na gatoya
Kibe ingurane y’ikigucitse.
Bajya baca umugani Abanyarwanda
Ngo « ahora iteka ari nk’amazi,
Ngo iyo amenetse ntayorwa!»
Dore iby’ingenzi mu biyatunze:
Kurya ibiribwa bifite byinshi
Bimwe bitunga umubiri wacu
Tukabikura mu byo duhinga
Twaba twabonera ingurane.
Gufata umwanya w’ikiruhuko ;
Umunsi ukagira imirimo yawo
N’ijoro ryaza tukaruhuka
Ikindi ni ukutarya birenze
Ntitunywe n’ibiyoga bidutwika,
Kuko bitubya amagara yacu.
Ndetse abahanga bavuga yuko
Indwara z’umutwe zitari nkeya,
Kenshi zizanwa n’ubusinzi.
Nimucyo rero twumve neza
Tujye dukurikira inzira nziza
Ziduha inama yo kwitunga.
Leave a comment