Last updated on August 1st, 2024 at 12:44 pm
Sakwe Sakwe… ! Soma!
- Kabaga arabagira ku ishyamba = Agahinda mu nda
- Kabandabanda mu murima wa Marara = Imbwa
- Kabatama i Bukoma = Akagata mu rwondo
- Kabatama ku bukoro = Ingata mu ruhira
- Kabindibirima nzagusanga ivomo = Igitonyanga
- Kabudugu = Akadiho k’imbwa
- Kabutimbatimba kabunumanuma ku ngoma ya Gahindiro = Umununi ku itabi
- Kabutindi yantuye intango atari busomeho = Umurozi
- Kacira bucece= Agacebe k’ihene/Agacebe k’intama/Icebe ry’inka
- Kadiridiri ka Ndirimba hejuru ya Sandarubeti = Umuntu uri ku ipikipiki
- Kagaga iri hagati y’urugano = Ururimi
- Kagaju irasekura umusenyi = Inkware
- Kagaramiye inzira = Agakongorerwa
- Kagema ijuru = Akumba k’urukoma
- Kagenda gatonnye kagera i bwami kagatona = Ikinyamunyu
- Kagera iruje = Ikiziha cy’inzovu
- Kahemema = Akotsi k’abatabazi
- Kahwekera = Agahoro mu ntoki
- Kajugujugu ka Kamarankoni mu kugukubita yarakuneshaga = Uruyuki
- Kakubagurira = Agahinzi kamwe mu murima/Akanyita k’uruhu.
- Kakwica kakwigarika akambari ka matene = Agahwa mu rwondo
- Kalisimbi irahongotse = Igisate cy’umutsima
- Kamana iteka yambara neza = Ururabo
- Kamanutse kavuga amangara = Urusisiro
- Kamanutse kibarangura = Akababi k’umuvumu
- Kamanutse kibarangura kati: “Nkazasubirayo ndakabura data” = Agatonyanga k’imvura
- Kambaye inkonya katazi iyo zavuye=Uruhinja
- Kamennye urutare gataha i Mpushi = Urukwavu
- Kamuhanda ntiwayiterera = Akarizo k’ihene
- Kana kanjye ngwino nguhe impamba = Umunyeshuri
- Kaniginigi kaniga amazi katora he? = Agashwi k’inkoko
- Kanjengereje karakanyagwa=Imvunja mu kirenge
- Kanyonyomba = Amaraso ku murundi/Umugezi utemba/Amaraso ku murundi.
- Karabambaje kiradandaje = Ikirago
- Karabuduriye karabuduritse mu mpinga ya Byimana = Intosho mu manga
- Karacunda ngwegwe = Agaseke mu ruzi
- Karadundaraye=Akabyindi k’umushumba
- Karaga ati pfiiii !!!!=Agatwa mu ibumba
- Karagonda isebeya = Akarizo k’ihene
- Karaguza indwi katagira n’imwe=Agasuzi
- Karahunda ingabo ya Rujende = Agafundi
- Karaje n’inkonya n’inkweto ntikazi ko ryavuye = Agahinja
- Karakeba, karamasha = Agashyo mu nyama
- Karakurizaga karakurutaga wa duri we! = Akanyarirajisho
- Kararima na Mwimanyi = Akanyoni gatwawe n’amazi
- Karashonda umuhanda/inzira = Umuhunda
- Karashubera=Agakwavu/Agaseke kajya iwabo w’umuntu/Agati mu ruzi/Akageni kajya iwabo/ Akotsi k’abatabazi.
- Karatambana inyama itukura = Isake
- Karatemba shoshori = Akishywa mu rutoki
- Karatemba shyashya=Amazi ku iteke
- Karatemba shyashyari = Agasaza ku cyahi/Amaraso ku murundi/Amazi k’urukoma/ Amazi ku iteke/Umusaza ku cyahi/Akishywa mu rutoki
- Karatona i bwami = Akagorigori/Akagorigori
- Karavuga indwi katagira n’umwe = Agasuzi
- Karavuga ruhama = Akamangu mu muvumu
- Karavugira i Bumpanika = Akagasire ku rusyo
- Karavugira i Tanama = Inshunzi mu cyanzi
- Karavugira ibuhanika = Ingasire
- Karazigurira = Akazizi k’amata/ Ihene izigurira ku kigega/ Umuhiro ku ntango/ Umwana uzigurira ku mugina/Urubariro rw’inzu/Akazizi k’amata/Umuhiro ku ntango/ Umwana uzigurira ku mugina.
- Karekare Mukakarema = Agasave mu rutoki/Umuheha mu buki/Agasave mu rutoki/ Umuheha mu buki.
- Karenze impinga kannya ibuye = Umuhumetso
- Karera dee! = Akaganza k’uruhinja
- Kari agahiru kari agaheto kariyereka imbere ya Nkotanyi = Umwungu mu mbibe
- Kari n’imyambi kari n’imiheto karahamiriza imbere ya Sambwe = Ikinyugunyugu
- Kari n’inkindi karakina mu gikari = Akayuki
- Karibarangura ku rutare = Inda mu ruhara
- Kaributumbi kaributurike inomine Patri Kabgayi = Ikirungurira
- Karimo muri ibyo = Akanigi mu ijosi
- Karisha gapfukamye = Inda mu mutwe
- Karisimbi irahongotse = Igisate cy’umutsima
- Karuhura mukuru w’urupfu = Ibitotsi
- Karusha umuntu kurunga = Uruyuki
- Kashira amanga karakanyagwa = Agasazi kagwa ku ruhanga rw’umwami/Icumu ryogosha umwami/Agacumu kica inkurikirane/Akobo kavuna imbyeyi/Agasazi kagwa mu ruhanga rw’umwami/Akobo kavuna imbyeyi/Icumu ryogosha umwami.
- Kashubera = Agakwavu/Agaseke kajya iwabo w’umuntu/Agati mu ruzi/Akageni kajya iwabo/Akotsi k’abatabazi.
- Katemba igogo = Uturaso ku murundi
- Kati: “mbagira butindo” = Agahanga k’ifumberi
- Kati : “papari” kati : “pa !” = Akababi k’umuvumu
- Kati : “papari” kati : “pa” inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi = Imigeri y’isha ku rutare/Inkoko mu kigega kirimo ubusa.
- Kati: “poo”, kati: “borogosho” = Agahunda mu itaka
- Kati: “papari” kati: “pa”, mukuru wayo ati: “reka!” = Akabuye gahonze isuka akandi kakayigorora
- Kati: “baaa”, kati: “bambari” =Akuho ku kabindi.
- Kati: “bambari” kati: “ba!” =Agatonyanga ku kigega.
- Kati “diri diri”, dore umuhamirizo nakuye kwa Mukore=Urukwavu. Nagutera Nyabishishi i Nyabitare=Urukumbi mu menyo.
- Kati: “kaci” kati: “hwi!” =Agaca mu nkoko.
- Kati: “mbagira butimbo” =Agahanga k’ifumberi.
- Kati : “papari” kati : “pa !!! ”=Akababi k’umuvumu. Kamanutse kibarangura=Akababi k’umuvumu.
- Kati: “papari” kati: “pa”, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi. =Inkoko mu kigega kirimo ubusa.
- Kati : “papari” kati : “pa”, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi=Imigeri y’isha ku rutare.
- Kati : “papari” kati : “pa”, mukuru wayo iti mpore”=Akuho ku ntango.
- Kati : “parararara”, kati : “pa”=Ifaranga ku meza.
- Kati : “pararararara” kati : “pa !” =Agafaranga ku meza.
- Kati : “pooo !” kati : “borogosho”. =Agahunda mu itaka.
- Kati: “pooo!” kati: “paaa”, mukuru wayo ati reka” =Akabuye gahonze isuka akandi kakayigorora.
- Kati: “pyo”, Rugambarara ati: “naje” =Amata n’umutsima
- Kati: “bambari” kati: “ba!” = Agatonyanga ku kigega
- Kati : “diri diri”, dore umuhamirizo nakuye kwa Mukore = Urukwavu
- Kati : “jyiii”, kati : “izibukire” = Igishyimbo cy’umutura
- Kati: “kaci”, kati: “hwi!” = Agaca mu nkoko
- Kati: “pooo!” kati: “paaa”, mukuru wayo ati: “reka!” = Akabuye gahonze isuka akandi kakayigorora
- Kati: “pyo”, Rugambarara ati: “naje” = Amata n’umutsima
- Katunga ijuru = Agahundo
- Katurutse i Bujinja = Agatsinsino k’uruhinja
- Kavumbutse kavuga amangenge=Umuvumbuko w’intare.
- Kavuye aha kabatinatina kagera mu gahinga kakibatinaguza = Umusoro
- Kayogoyogo mushiki wa Ntare = Agaheha mu gacuma
- Kazikure irya, kazikure ino kati: “ni izanjye na Runana” =Umununi ku gicumucumu.
- Kenyera tubyine urumasha = Agafuni mu mushike
- Kera imbere, kakirabura inyuma, kagatona i Bwami=Igitoki
- Kera tukiri abambari b’umwami twavugirizaga amayugi ikuzimu = Ibirayi bikiri mu gitaka
- Kibamba imennye urugo = Umucaca
- Kibindigiri ngo zinduka tujye ibwami = Irobe
- Kibuguje i Ndorwa kigarura ingabo kiremera inteko i Munyiginya = Isoro mu mata
- Kibuguje ngaru kigaruye ingabo kigeze mu mpinga gishinga fene = Ikigori
- Kibwete ahise hariya = Umugore utwite
- Kidimba cya Muragi umwana w’umuganda ntawe utamugira = Inkono y’itabi
- Kidimbakweri = Ikiba cy’ubwatsi
- Kigaruje ingogo kigaruje ingabo kirasharaje ku nyanja y’i Karagwe = Ikigori ku nzira
- Kigenda cyane kitagira amaguru = Umuyaga
- Kimenyi w’amenyo abiri = Ibikingi by’amarembo
- Kinigirije umugara mu mpinga ya Rusoro = Inopfu
- Kino si igisebe ni myambi = Igikuku
- Kinyuka inabi, cyanyuka ineza nkizihirwa = Imvura y’itumba/Izuba ry’impeshyi
- Kirabyataraye=Icyubahiro cy’umucuzi/Amabya y’umucuzi/ Ikibyindi cy’umushumba
- Kiracunda runete = Ikirizo cy’intama
- Kirahara dudu = Inuma mu kigega
- Kirangamiye ijuru = Igitega
- Kirarumbaraye = Igisozi kirekire
- Kirashoka i Rutonde = Inka mu mpinga
- Kiravunja umukenke = Ikibyindi
- Kiremankwashi cya Nkwakuzi nkubita icyara ngukubite ikindi nyabusa we = Intare
- Kiribwa kidahingwa = Inyama
- Kirigita ikinogori = Isuka mu icukiro
- Kirihura nk’ikitagira amaso = Imodoka yabuze feri
- Kirimba kiva i Nduga nafatiye masunzu mu masumo ya Rusizi n’ubu ndacyahirimba igitutu = ifi
- Kirisha amazuru = Umuvuba
- Kirya ni iki ? = Igitsure cya mukeba
- Kiti : “tiku” kiti : “dumburi” kiti : “databuja nkumbuye i Rwanda” = Umusemburo mu kibindi
- Kiva kivitse=imboro mu gituba
- Kivuye i Nduga kiririmba = Ikirizo cy’intama
- Kiza abayumbu ku rugo = Imiyenzi
- Kizuye umugara kijya kubaza iyo kizatabara = Ikinyabwoya
- Ko data na so bameze uruhara, inzoga z’i bwami zizikorera nde=Igihaza
- Ko dutamiye twese hakije nde? = Imyashi
- Ko mwiruka muvunnye nde? = Isuri
- Ko so na nyoko bameze uruhara, inzoga z’i bwami zizikorera nde=Igihaza
- Ko tuvuka ku muntu umwe ntiduse=Umuzungu n’umwirabura
- Ko twagendanye wambwiye iki=Igicucucucu
- Ko undora ndaguha? =Imyenge y’inzu
- Ko uri mukuru wa kera wari wabona ishinya ya Dede? = Ishinya y’urushishi
- Ko uri mukuru wa kera wari wabona umwami w’amenyo abiri? = Ibikingi by’amarembo
- Ko uri muremure wakama ibere rya Rwego? =Icebe ry’imbaragasa.
- Ko uri umuhanga wo kurasa warasa indonyi = Inshishi
- Ko urusurumbira uzarwambuka? = Umucaca mu ruzi
- Ko wari ubizi wabikoreye iki? = Kunnya mu ruhira ukabura icyo wihehesha/Kunnya ukayakoramo
- Kora aha = Umukinnyi utsinze igitego/Umunyeshuri wabaye uwa mbere
- Ku irengerenge ku ididiri ingoma = Inyundo z’abacuzi
- Ku ngoma ya Bidiri ngo di! =Urubura mu makoma
- Kuba aharengeye si ko kumva = Agasongero
- Kuba mu gisiza ntuhinge uburo ni iki? =Umusambi
- Kuba umurenzi ntushengere ibwami = Igihondohondo
- Kubira so hepfo mukubire haruguru tumwite Rwabuzutu = Umuyaga
- Kubita rukara irasenya inzu=Imboro mu gituba
- Kujya mu bajiji wari umujiji ? = Umwishywa mu isusa/Ihene mu ntama/Umugina mu rufunzo
- Kuki inkuba ikubita uri inyuma y’umusozi ntiwumve ? = Inzu iguye
- Kuki ujundika inyama ntuzimire/ntuzirye = Ururimi mu kanwa
- Kumva menshi kagahishira = Agafundi ko mu nzira
- Kurara ubusa ufite inkwi/imyase ni iki ? =Amahembe y’inka.
- Kurara ubuzima ufite inkwi/imyase ni iki ? = Amahembe
- Kwa Bukoco barakocagurana = Ifuni mu rukoro
- Kwa Bukoco barakocagurana = Igikoba n’umutsima,
- Kwa Bukoco barakocagurana = Imbwa mu magufa/Urusyo n’ingasire.
- Kwa Rwangeyo icyumweru = Igihu
- Kwigerezaho yikoreye ibyo atazi umubare=Umusatsi ku mutwe
- Kwishongora cyane si ko kujya ibwami = Umudwedwe
- Kumva menshi kagahishira =Agafundi ko ku nzira
Leave a comment