Last updated on August 1st, 2024 at 12:44 pm
Sakwe Sakwe… ! Soma!
- Gacika gasubiraho = Urwara
- Gacika kabaho = Umusatsi/Urukangaga
- Gahanitse ari keza = Inyegamo y’umusore warongoye
- Gahete umugongo gahetse abana umunani = Umuheto n’umwambi
- Gahirima aguye i Buheza = Intore y’amahingura
- Gaju irashubera mu mukenke =Umuyaga
- Gaju iriruka ntirenga = Umukenke
- Gakore bakwice = Agakono k’inzara/Agakono k’amapfa
- Gakubise ngaru gaca mu masaka gasama Kigeri = Agafuni kabagara amasaka
- Gakubite ugakubiranye = Agakono k’amapfa
- Gashinze i Gasebeya = Akarizo k’ihene
- Gatamu irabyina mu gatabire = Ikibwana cy’imbwa mu masinde
- Gatereye Shyashyari kamanuka Shyashyari gatuma ku bakobwa bo kwa Sangara ngo sakwe=Agahuru ku nzira
- Gatereye Shyashyari kamanuka Shyashyari gatuma ku bakobwa bo kwa Sangara ngo sakwe! = Agahuru ku nzira
- Gatinze kazaryoha = Agatuba k’uruhinja
- Gatinze kazaza=Akaboro k’uruhinja
- Gatitiba hejuru ya kabutindi = Ubwato mu ruzi
- Gatitiba ihetse kabutindi = Umuzungu ku ipikipiki
- Gatukura katokeje = Umwana w’ifundi
- Gaturutse ikuzimu gashyushye = Akana k’insina
- Gihe umunzeri = Umuhinzi umwe mu murima
- Gihegege mushiki wa Ntare = Akabeba mu buki
- Gikubise ingaru kibuguza ingabo = Ikigore kivuye mu mazu kenshi
- Gikubise ngaru kigaruza Ngaruye kiraza gishyatama aho=Ikigore cy’ikivanzu
- Gishyuha kitotsa = Amabyi/Umusuzi
- Gitare n’iyayo birakina = Ijuru n’ukwezi
- Giteye isusumira = Uruzi
- Gitimbe ucyegure = Ikiba cy’ubwatsi
- Gitsimba igiheneko = Igitama cyaguye mu mukokwe
- Gituku mu gitebo = Umuzungu mu modoka
- Guhora mu murima si ko guhunika ibigega = Umusambi
Leave a comment