Last updated on August 1st, 2024 at 12:44 pm
Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo ugizwe n’ibibazo n’ibisubizo byabyo, abantu baba babazanya ndetse banasubizanya; bigahimbaza cyane abakuru n’abato kandi bikaba birimo ubuhanga kuko byigisha gutekereza cyane. Ibisakuzo ni umukino nyurabwenge kandi igisakuzo gisakuzwa mu magambo yacyo kikicwa mu magambo yacyo.
Nk’uko amateka y’Ubuvanganzo Nyarwanda abigaragaza, ibisakuzo na byo byagiraga abahimbyi b’inzobere ndetse b’abahanga, bahoraga bacukumbura ijoro n’umunsi kugira ngo barusheho kunoza no gukungahaza uwo mukino. Umuntu asakuza n’uwo bangana cyangwa aruta. Mu muco nyarwanda kirazira gusakuza na sobukwe cyangwa nyokobukwe.
Iyo abantu bajya gusakuzanya umwe aterura agira ati: “Sakwe Sakwe!” hanyuma mugenzi we akamusubiza agira ati: “Soma” hanyuma akabona kumusakuza (kumubaza) ndetse n’undi akamusubiza. Ni ukuvuga ko amubwira igisakuzo, undi na we akakica cyangwa kikamunanira. Ugusakuza iyo abonye ko igisakuzo kikunaniye arakubwira ati: “Kimpe”. Nawe cyananiye uti: “Ngicyo!” Ubwo akacyiyicira, ukaba uratsinzwe.
Ibisakuzo bimwe na bimwe bigaragaza igihe byahimbiwe ndetse bikerekana amateka. Ibyo babihimbye mu gihe imodoka, ifaranga, iradiyo, abazungu, byari bimaze kugera mu Rwanda.
Ibisakuzo ni ingirakamaro cyane kuko bifasha abana ndetse n’abakuru gukora imyitozo mfuturamvugo igamije kubamenyereza gutekereza, kuvuga badategwa no kumenya gufindura imvugo zidanangiye kandi bikabatoza umuco ndetse bikanabamenyesha amateka.
Ingero z’ibisakuzo
Ibisakuzo I Ibisakuzo II Ibisakuzo III Ibisakuzo IV Ibisakuzo V
Ibisakuzo VI Ibisakuzo VII Ibisakuzo VIII Ibisakuzo IX Ibisakuzo X
Leave a comment